Loading...
SKOL Brewery Ltd
SKOL Brewery Ltd produces a variety of alcoholic and non-alcoholic malted beverages, along with Virunga Water, the first bottled water in returnable glass bottles.
SKOL Brewery Ltd produces a variety of alcoholic and non-alcoholic malted beverages, along with Virunga Water, the first bottled water in returnable glass bottles.
SKOL Brewery Ltd produces a variety of alcoholic and non-alcoholic malted beverages, along with Virunga Water, the first bottled water in returnable glass bottles.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd. (SBL), rwahawe imidali ya Zahabu ya ‘Monde Selection Gold Quality’ nk’ishimwe ry’uko rwenga ibinyobwa byiza, mu bihembo bizwi nka ‘Quality Awards 2025’.
Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, ni bwo uruganda rwa Skol Brewery rwahurije hamwe abakozi barwo rubashimira uruhare bagize mu gutuma rwegukana ibi bihembo.
Ibi bihembo byahawe ibinyobwa biri mu muryango wa Virunga ari byo Virunga Silver, Virunga Gold, Virunga Mist, biri mu bisembuye na Skol Panaché Lemon iri mu bidasembuye.
Nyir’uruganda rwa Skol, Thibault Relecom, wari witabiriye umuhango wo kwakira ibi bihembo mu Mujyi wa Prague muri Repubulika ya Tchèque, yavuze ko bishimiye kubyegukana, ndetse imihigo yo kwenga ibinyobwa byiza byujuje ubuziranenge ku rwego rw’Isi ikomeje.
Ati “Kwegukana ibihembo bya Monde Selection ni iby’icyubahiro kitagereranywa. Ibi bigaragaza ubushake no gukora cyane biri mu ikipe yacu yose, ndetse bikerekana abo turi bo.”
“Ibi bizaba urwibutso kuri buri wese uri mu ruganda rwa Skol. Intumbero yacu yo gukora byiza, tugahozaho, ndetse tukanagirirwa icyizere n’abakiliya bacu ba buri munsi, ni byo bitwereka ko iyo ukoze neza ugera heza.”
Si ubwa mbere Skol ihawe iki gihembo kuko n’ikinyobwa cya Skol Malt cyagihawe. Umuyobozi Mukuru wa SBL mu Rwanda, Eric Gilson, avuga ko biteguye kongera kubona n’ibindi bihembo bya Monde Selection Gold Quality.
Ati “Uyu munsi uba udasanzwe kuko werekana ibyo tuba twarakoreye mu bihe byatambutse. Twahawe iyi midali, ariko ntabwo turekeye aho kuko igiye gutuma dukora cyane tukagira ni irenzeho.”
Monde Selection itanga ibi bihembo, ni ikigo mpuzamahanga cyatangiye gukora mu 1961, kikaba kibitanga ku nganda zikomeye zitunganya ibirimo ibiribwa, inzoga, amazi, ibinyobwa bidasembuye, intungamubiri n’ibirimo ibirungo by’ubwiza, kigamije kureba ibyahize ibindi mu gukora ibyujuje ubuziranenge.
Uruganda rwa Skol rufite ku isoko ibinyobwa nka Skol Malt, Skol Lager, Skol Gatanu, Virunga Silver, Virunga Mist, Virunga Gold, Virunga Water na Panache Lemon.
Nyir’uruganda rwa Skol, Thibault Relecom, yitabiriye umuhango wo guhabwa iki gihembo
Benurugo Emilienne ushinzwe imibereho myiza muri Skol ni we wayoboye umuhango
Ibinyobwa bya Virunga na Panache byahawe imidali ya Zahabu nk’igihembo cy’uko bimeze neza
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Skol Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yishimira igihembo
Abashinzwe imibereho myiza y’abakozi muri Skol na bo banyuzwe no kubona uruganda rwegukana igihembo
Uruganda rwa Skol rwegukanye imidali ya zahabu ya ‘Monde Selection Gold Quality’
Abashinzwe ubuziranenge bw’ibinyobwa byengerwa mu ruganda rwa Skol babigizemo uruhare runini
Buri mukozi wese ukora mu ruganda rwa Skol yashimiwe ko yagize uruhare mu gutuma ruhabwa umudali w’ishimwe
Abakozi bose b’uruganda bishimiye umudali wa zahabu
Umuyobozi Mukuru wa SBL mu Rwanda, Eric Gilson, yahamije ko uruganda ruzakomeza kubona ibihembo
Uruganda rwa Skol rwari rwateguye ibirori byo kumurika iyi midali